33 Utwumba tw’abarinzi twaryo, inkingi zaryo zo ku mpande n’ibaraza ryaryo, byari bifite ibipimo bingana n’iby’andi marembo. Iryo rembo n’ibaraza ryaryo byari bifite amadirishya impande zose. Ryari rifite uburebure bwa metero 22 n’ubugari bwa metero zigera kuri 13.