42 Ayo meza yakoreshwaga mu gutamba ibitambo bitwikwa n’umuriro, yari abajwe mu ibuye. Yari afite uburebure bwa santimetero 67, ubugari bwa santimetero 67 n’ubuhagarike bwa santimetero 45. Ayo meza ni yo bashyiragaho ibikoresho byo kubaga ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo.