48 Nuko anjyana ku ibaraza ry’urusengero+ maze apima inkingi zo ku ruhande rw’ibaraza, abona metero ebyiri n’igice ku ruhande rumwe na metero ebyiri n’igice ku rundi ruhande. Ubugari bw’irembo bwari metero imwe n’igice ku ruhande rumwe na metero imwe n’igice ku rundi ruhande.