2 Ubugari bw’umuryango bwari metero enye n’igice. Inkuta zo ku mpande zombi z’umuryango zari metero ebyiri n’igice ku ruhande rumwe n’izindi metero ebyiri n’igice ku rundi ruhande. Hanyuma apima uburebure bw’ahera abona metero 18 n’ubugari bwa metero 9.