8 Bashyira umuryango wabo iruhande rw’umuryango wanjye n’icyo urugi rwabo rufasheho bakagishyira iruhande rw’icyo urugi rwanjye rufasheho, tugatandukanywa n’urukuta gusa.+ Banduje izina ryanjye ryera bitewe n’ibintu bibi cyane bakoze, bituma mbarakarira maze mbatsembaho.+