9 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘mwarakabije mwa batware ba Isirayeli mwe!’
“‘Nimureke kugira urugomo no kurenganya abantu banjye kandi mukore ibihuje n’ubutabera no gukiranuka.+ Mureke kubambura ibintu byabo.’+ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.