11 Ibyo mupimisha ibintu bidasukika n’ibyo mupimisha ibintu bisukika, bigomba kuba bidahindagurika. Bati igomba kuba ingana na kimwe cya cumi cya homeri kandi efa ikaba ingana na kimwe cya cumi cya homeri. Homeri ni yo muzajya mushingiraho mupima ibindi bintu byose.