7 Ikimasa kikiri gito azagitangane n’ituro ry’ibinyampeke ry’ibiro 11, imfizi y’intama ayitangane n’ituro ry’ibinyampeke ry’ibiro 11, naho amasekurume y’intama ayatangane n’ibyo ashoboye kubona. Buri biro 11 by’ibinyampeke ajye abitangana na litiro eshatu n’igice z’amavuta.