16 Dore uko umujyi uzaba ungana: Umupaka wo mu majyaruguru uzagira ibirometero 2 na metero 300. Umupaka wo mu majyepfo ugire ibirometero 2 na metero 300. Umupaka wo mu burasirazuba ugire ibirometero 2 na metero 300 kandi umupaka w’iburengerazuba na wo ugire ibirometero 2 na metero 300.