27 Nuko abari bungirije umwami, ba perefe, ba guverineri n’abakozi bakuru b’umwami bari aho,+ barebye abo bagabo, babona nta cyo umuriro wabatwaye,+ nta n’agasatsi ko ku mutwe wabo kahiye; ndetse n’imyitero yabo nta cyo yari yabaye kandi n’umuriro ntiwabanukagaho.