21 Yirukanywe mu bantu, umutima we uhinduka nk’uw’inyamaswa ajya kubana n’indogobe zo mu gasozi. Yahabwaga ubwatsi nk’inka kandi ikime cyo mu ijuru kikajya kimugwaho, kugeza aho yamenyeye ko Imana Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu kandi ko ibuha uwo ishatse.+