9 “Nuko nkomeza kwitegereza kugeza igihe intebe z’ubwami zishyiriweho maze Uwahozeho kuva kera cyane+ aricara.+ Imyenda ye yeraga nk’urubura+ kandi umusatsi wo ku mutwe we wasaga n’ubwoya bw’intama bukeye cyane. Intebe ye y’ubwami yari ibirimi by’umuriro, inziga zayo ari umuriro ugurumana.+