2 Ubu rero, ibintu ngiye kukubwira ni ukuri:
“Dore hazategeka abandi bami batatu mu Buperesi kandi uwa kane azishakira ubutunzi bwinshi kurusha abandi bose. Namara gukomera bitewe n’ubutunzi bwe, azahagurutsa abantu bose kugira ngo barwanye ubwami bw’u Bugiriki.+