3 Azacira imanza abantu benshi,+
Kandi azakosora ibitagenda neza byose, kugira ngo bigirire akamaro abantu bo mu bihugu bitandukanye.
Inkota zabo bazazicuramo amasuka,
Amacumu yabo bayacuremo ibikoresho by’ubuhinzi.+
Nta gihugu kizongera gutera ikindi,
Kandi ntibazongera kwiga kurwana.+