5 Mu by’ukuri divayi ishobora gutuma umuntu akora ibikorwa by’ubusazi.
Ni yo mpamvu umuntu wiyemera nta cyo azageraho.
Aba yifuza kurusha Imva itajya ihaga,
Kandi kimwe n’urupfu ntashobora guhaga.
Akomeza kwigarurira ibihugu byose,
Kandi akikoranyirizaho abantu b’amoko yose.+