16 Narabyumvise ngira ubwoba ndatitira.
Numvise iyo nkuru, iminwa yanjye iratitira.
Amagufwa yanjye yatangiye kwangirika,+
Amaguru yanjye na yo aratitira.
Ariko nakomeje gutegereza umunsi w’ibyago ntuje,+
Kuko ari umunsi uzibasira abantu babi batugabaho ibitero.