9 “‘Mwari mwiteze ko muzasarura byinshi ariko mwasaruye bike, mubigejeje mu ngo zanyu ndabihuha biratumuka.+ Yehova nyiri ingabo arabaza ati: ‘ibyo byatewe n’iki? Byatewe n’uko inzu yanjye itarubakwa, kandi mukaba mushishikarira kwita ku mazu yanyu gusa.+