6 Kuri uwo munsi, nzahindura abayobozi b’u Buyuda nk’umuriro mu biti, mbahindure nk’umuriro mu binyampeke bikimara gusarurwa.+ Bazatwika abantu bo mu bihugu byose bibakikije iburyo n’ibumoso,+ kandi abaturage b’i Yerusalemu bazongera bature mu mujyi wabo wa Yerusalemu.+