13 Nanone muravuga muti: ‘uyu murimo uratunaniza,’ maze mwarangiza mukawusuzugura.” Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze. “Muzana itungo ryibwe, iryamugaye n’irirwaye. Ayo ni yo maturo munzanira. Ese mwumva nakwishimira ayo maturo yanyu?”+ Uko ni ko Yehova avuze.