16 Nuko bamutumaho abigishwa babo bari kumwe n’abayoboke b’ishyaka rya Herode,+ baraza baramubaza bati: “Mwigisha, tuzi ko uvugisha ukuri kandi ko wigisha ukuri ku byerekeye Imana, ntugire ikintu ukora ushaka kwemerwa n’abantu, kuko utareba uko abantu bagaragara inyuma.