3 Igihe Yesu yari i Betaniya mu nzu ya Simoni wari warigeze kurwara ibibembe, yari yicaye ari kurya maze haza umugore ufite icupa ririmo amavuta ahumura neza y’agati kitwa narada. Ayo mavuta yari umwimerere kandi yarahendaga cyane. Nuko afungura iryo cupa ayamusuka mu mutwe.+