14 Ariko umuyobozi w’isinagogi abibonye ararakara, bitewe n’uko Yesu yakijije umuntu ku Isabato, maze atangira kubwira abantu ati: “Hariho iminsi itandatu imirimo igomba gukorwamo.+ Ubwo rero, muri iyo minsi mujye muza mukizwe indwara, ntimukaze ku munsi w’Isabato.”+