-
Yohana 19:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Abasirikare bamaze kumanika Yesu ku giti, bafata imyenda ye bayigabanyamo kane, buri musirikare atwara igice kimwe, hasigara ikanzu. Ariko iyo kanzu ntiyari ifite uruteranyirizo, kuko yari iboshye kuva hejuru kugeza hasi.
-