25 Nuko abandi bigishwa baramubwira bati: “Twabonye Umwami!” Ariko arababwira ati: “Nintabona aho bamuteye imisumari mu biganza kandi ngo nshyire urutoki rwanjye aho bateye imisumari, ngo nshyire n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe,+ sinzabyemera rwose.”