20 Muri icyo gihe Herode yari yararakariye cyane abantu b’i Tiro n’i Sidoni. Nuko baravugana maze biyemeza kujya kumureba. Bamaze kwemeza Bulasito witaga ku byo mu rugo rw’Umwami Herode, basaba kwiyunga n’Umwami, kubera ko igihugu cyabo cyavanaga ibiribwa mu gihugu cye.