9 Ibyo byabayeho kugira ngo abantu bo mu bihugu bitandukanye baheshe Imana icyubahiro kubera imbabazi zayo.+ Ibyo binahuje n’icyo ibyanditswe bivuga. Bigira biti: “Nzagusingiza ndi mu bantu bo mu bihugu byinshi, kandi nzakuririmbira nsingiza izina ryawe.”+