27 Mu by’ukuri, abo bavandimwe babikoze babyishimiye kubera ko bumvaga ari nkaho babafitiye ideni. Abavandimwe b’i Yerusalemu ni bo bari barababwiye ibyerekeye Imana. Ubwo rero, abo bavandimwe na bo bumvaga bagomba gufasha abo bavandimwe b’i Yerusalemu bakoresheje ubutunzi bwabo.+