2 Turabandikiye mwebwe abo mu itorero ry’Imana riri i Korinto,+ mwe mwatoranyijwe ngo mube abigishwa ba Kristo Yesu.+ Mwahamagariwe kuba abera, hamwe n’abandi bose bari hirya no hino bambaza izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo.+ Ni Umwami wabo, akaba n’Umwami wacu.