2 Nzi neza ko mushaka gufasha. Ni na yo mpamvu mbavuga neza mu Bakristo b’i Makedoniya. Navuze ko mwebwe Abakristo bo muri Akaya mumaze umwaka wose mwifuza kugira icyo mutanga. Kuba mwaragize umwete wo gutanga, ni byo byatumye abenshi mu Bakristo b’i Makedoniya na bo bifuza kugira icyo batanga.