18 Ntihazagire umuntu utuma mubura ibihembo byanyu,+ yigira nk’uwicisha bugufi kandi asenga abamarayika. Abantu nk’abo “bishyira hejuru” bitewe n’ibintu babonye cyangwa bitewe n’imitekerereze iranga abantu badatunganye, bakishyira hejuru nta kindi kibibateye uretse ubwibone bwo mu mitima yabo.