12 Ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga+ kandi riratyaye cyane kurusha inkota ityaye impande zombi.+ Rirahinguranya kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya amagufwa n’umusokoro, kandi rishobora kumenya ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi yawo.