7 Ukwizera ni ko kwatumye Nowa+ yumvira Imana, igihe yari imaze kumubwira ibintu byendaga kubaho,+ maze yubaka ubwato+ yari gukirizamo abo mu rugo rwe. Nanone binyuze ku kwizera kwe yiswe umukiranutsi kandi agaragaza ko abantu bo mu isi ari abanyabyaha.+