7 Mu buryo nk’ubwo, namwe bagabo, mukomeze kubana n’abagore banyu mubafata neza, kandi mububaha+ kuko badafite imbaraga nk’izanyu. Mujye mwibuka ko na bo bazahabwa impano itagereranywa y’ubuzima kimwe namwe.+ Ibyo ni byo bizatuma Imana yumva amasengesho yanyu.