13 Bahura n’imibabaro kandi biba ari ingaruka z’amakosa yabo. Bishimira kwiyandarika+ ndetse bakabikora no ku manywa.
Baba bameze nk’ibizinga biri ku myenda cyangwa inenge ziri mu maso. Iyo muri kumwe mu birori, baba bishimira inyigisho zabo ziyobya.+