4 Njyewe Yohana ndabandikiye, mwebwe abo mu matorero arindwi+ yo mu ntara ya Aziya.
Imana ibagaragarize ineza yayo ihebuje kandi ibahe amahoro. Ni “Imana iriho, yahozeho kandi igiye kuza.”+ Iyo neza n’amahoro nanone biva ku myuka irindwi,+ iri imbere y’intebe yayo y’ubwami.