8 Buri kiremwa, muri ibyo biremwa uko ari bine, cyari gifite amababa atandatu. Byari byuzuyeho amaso impande zose no munsi.+ Ku manywa na nijoro byakomezaga kuvuga biti: “Yehova Imana Ishoborabyose, uwahozeho, uriho kandi ugiye kuza,+ ni uwera, ni uwera, ni uwera.”+