8 Ngiye kubona mbona ifarashi y’ikijuju, kandi uwari uyicayeho yitwaga Rupfu. Nuko Imva igenda imukurikiye, bahabwa ububasha kuri kimwe cya kane cy’isi, kugira ngo bacyicishe inkota ndende, n’inzara,+ n’icyorezo cy’indwara yica, n’inyamaswa z’inkazi zo mu isi.+