2 Nuko mbona igisa n’inyanja imeze nk’ikirahuri+ kandi ibyari birimo byari bimeze nk’umuriro. Nanone mbona abatsinze+ ya nyamaswa y’inkazi n’igishushanyo cyayo+ n’umubare w’izina ryayo+ bahagaze iruhande rw’iyo nyanja imeze nk’ikirahuri, bafite inanga z’Imana.