19 Bazashyira umukungugu mu mutwe, maze bavuze induru barira cyane bati: ‘mbega ibyago! Mbega ibyago! Uyu mujyi ukomeye uhuye n’ibibazo bikomeye! Ni wo watumaga abantu bafite amato mu nyanja bose bakira bitewe n’ubutunzi bwawo bwinshi. Nyamara dore urimbuwe mu kanya gato cyane!’+