22 Babuloni we, ntuzongera kumvikanamo ijwi ry’abaririmbyi bajyanirana n’inanga hamwe n’abacuranzi, abavuza umwironge n’abavuza impanda. Ntuzongera kubonekamo umunyabukorikori w’umwuga uwo ari wo wose, kandi ntuzongera kubonekamo umuntu uwo ari we wese ukoresha urusyo kugira ngo asye ibinyampeke.