24 Muzamare iminsi irindwi mutamba ibitambo nk’ibyo buri munsi kugira ngo bibe ibyokurya,+ igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa Yehova.+ Bijye bitambanwa n’igitambo gikongorwa n’umuriro gitambwa buri munsi hamwe n’ituro ry’ibyokunywa.