15 Abalewi+ bamanura isanduku ya Yehova na ka gasanduku kari kumwe na yo karimo ibishushanyo bya zahabu, bayishyira kuri rya buye rinini. Abaturage b’i Beti-Shemeshi+ batamba ibitambo bikongorwa n’umuriro, kandi uwo munsi bakomeza gutambira Yehova ibitambo.