15 Yohanani+ mwene Kareya abwira Gedaliya bari ahantu hiherereye i Misipa, ati “ndashaka kugenda nkica Ishimayeli mwene Netaniya, kandi nta wuzabimenya.+ Kuki yakumbanya ubugingo bwawe maze Abayuda bose bagukoraniyeho bagatatana, n’abasigaye b’i Buyuda bose bagashira?”+