10 Maze ubabwire uti ‘Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati “ngiye kohereza intumwa nzane umugaragu wanjye+ Nebukadinezari umwami w’i Babuloni,+ kandi nzashyira intebe ye y’ubwami hejuru y’aya mabuye nahishe; na we azabamba ihema rye ry’akataraboneka hejuru yayo.