Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Hari umuhanga wavuze ati “iyo umuntu atewe amaraso, iyo atwite cyangwa agahabwa urundi rugingo rusimbura urwangiritse, umubiri ushobora gutinda kubyakira. Ibyo bishobora gutuma agira ikibazo bitewe n’uko insoro zitukura zapfuye ntizisimburwe.” Icyo gihe n’ibizamini bikorwa mbere yo guterwa amaraso “ntibishobora kwemeza ko icyo kibazo kizabaho.” (Modern Blood Banking and Transfusion Practice.) Hari igitabo cyavuze ko insoro zitukura zishobora gupfa, n’iyo umuntu yaterwa uturaso duke tutajyanye n’umubiri we. Iyo impyiko zitagikora, umubiri w’umuntu ugenda wangirika kubera ko ziba zitagishobora gusukura amaraso.”—Dailey’s Notes on Blood.