Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Abahamya ba Yehova si bo bahimbye izina “Yehova.” Mu binyejana byinshi bishize, izina ry’Imana ryagiye rihindurwamo ngo “Yehova” mu ndimi nyinshi zitari izo Bibiliya yanditswemo. Urugero, Bibiliya Yera yo mu mwaka wa 1957, yakoresheje izina ry’Imana, ari ryo Yehova. Ikibabaje, ni uko hari abahinduzi ba Bibiliya bo muri iki gihe bashimbuje izina ry’Imana amazina y’icyubahiro, urugero nk’ “Imana” na “Nyagasani,” ibyo bikaba bigaragaza ko basuzuguye cyane Umwanditsi wa Bibiliya.