Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Urugero, igihe uwo mugore yabazaga Yesu wari Umuyahudi impamvu yamuvugishaga kandi ari Umusamariyakazi, yavuze ikibazo cyari kimaze imyaka myinshi gikurura impaka hagati y’Abayahudi n’Abasamariya (Yohana 4:9). Nanone yavuze ko Abasamariya bakomotse kuri Yakobo, icyo akaba ari igitekerezo Abayahudi barwanyaga cyane (Yohana 4:12). Bavugaga ko Abasamariya bakomokaga i Kuta, kugira ngo bemeze ko bari abanyamahanga.