Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b Uko bigaragara, icyo gihe abigishwa bashya basukwagaho umwuka wera cyangwa bakawuhabwa bakimara kubatizwa. Ibyo byatumaga bagira ibyiringiro byo kuzategekana na Yesu mu ijuru ari abami n’abatambyi (2 Kor 1:21, 22; Ibyah 5:9, 10; 20:6). Icyakora, icyo gihe bwo abigishwa bashya ntibahawe umwuka wera bamaze kubatizwa. Abo bigishwa bashya bari bamaze igihe gito babatijwe, bahawe umwuka wera hamwe n’impano zawo zo gukora ibitangaza ari uko Petero na Yohana bamaze kubarambikaho ibiganza.