Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b Yakobo yerekeje ku byanditswe na Mose abigiranye ubwenge, kandi ntibyari bikubiyemo Amategeko gusa, ahubwo hari hakubiyemo n’ubucuti Imana yagiye igirana n’abantu hamwe n’ibintu bigaragaza ibyo Imana ishaka byari byaravuzwe mbere y’uko itanga Amategeko. Urugero, uko Imana ibona amaraso, ubusambanyi no gusenga ibigirwamana bigaragara neza mu gitabo cy’Intangiriro (Intang 9:3, 4; 20:2-9; 35:2, 4). Bityo, Yehova yahishuye amahame areba abantu bose, baba Abayahudi cyangwa Abanyamahanga.