c Uko bigaragara, Umukristo w’Umugiriki witwaga Tito, waje no kuba mugenzi wa Pawulo wiringirwa akajya anamutuma, na we yari muri iryo tsinda ry’abantu batumwe i Yerusalemu (Gal 2:1; Tito 1:4). Uwo mugabo yari urugero rwiza rw’Umunyamahanga utarakebwe wari warasutsweho umwuka wera.—Gal 2:3.